RFL
Kigali

Burundi: Meili uri mu bahanzikazi bagezweho kandi bafite ubwiza bukurura benshi yateguje indirimbo nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/06/2022 11:41
0


Umurundikazi w’umuririmbyi n’umwanditsi Mugisha Merveille uzwi nka Meili yashimiye bikomeye abafana be anateguza indirimbo nshya nyuma y'izo yashyize hanze zishimiwe na benshi zirimo ‘Arabesha’ kimwe na ‘Nampenda’ aheruka gusohora.



Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati: ”Nkunda abafana banjye ni na yo mpamvu mu muziki wanjye mpora ntekereza icyabashimisha, icyo nababwira ni uko ntazabatenguha kandi urukundo banyeretse kuva natangira ntacyarusumba vuba ndaza kubaha indi ndirimbo.”

Mugisha Merveille niyo mazina yiswe n'ababyeyi, akaba yaramamaye nka Meili mu muziki w’u Burundi ari naho akorera. Avuka mu muryango w’abana batanu ni we bucura. Asigaranye na Nyina kuko Se yitabye Imana.

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu Bujumbura mbere y'uko ajya gukomereza mu Bushinwa aho yasoreje muri Kaminuza ya ‘Nanjing Aeronautics and Astronautics’. Afite impamyabumenyi mu bucuruzi mpuzamahanga ‘Business International’.

Uretse kuririmba neza azi kwandika ndetse indirimbo zose akora ni we uziyandikira. Akunda amafunguro arimo inyama na fufu kimwe no gukina umukino wa Basketball. Mu bahnzi afatiraho urugero harimo Beyonce, Celine Dion na Mariah Carey.

Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo "Arabesha" bamwe bagiye banumva bakagira ngo ni iy’umunyarwandakazi kuko no mu Rwanda yagize igikundiro cyo hejuru. Hari kandi "Dukate", "Pam Pan" yakoranye na B Face na "Nampenda" aheruka gushyira hanze.

Ku mbuga nkoranyambaga akoresha amazina ya Meili

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO ZA MEILI


Amaze iminsi ashyize hanze indirimbo yise 'Nampenda'

Indirimbo ye yamenyekanye cyane mu Rwanda ni 'Arabesha'

Akunda umukino wa Basketball

Nta mwaka aramara ariko amaze kugira igikundiro cyo hejuru mu muziki

Niwe bucura mu muryango

Yashimye urukundo akomeza kwerekwa n'abafana

Yateguje indirimbo nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND